Ibintu bigeze ahakomeye mu mikino ya África AFCON 2019 ibera mu misiri

CAN 2019: Maroc yageze muri 1/8 itsinze Côte d’Ivoire, Afurika y’Epfo yiyongerera amahirwe za Hervé Renard zo kwegukana igikombe cya Afurika mu makipe atatu atandukanye zirakomeje, ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu Maroc atoza yatsinze Côte d’Ivoire igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda D, ikabona itike yo gukomeza muri 1/8 cy’iri rushanwa rikomeje kubera mu Misiri.


Renard yatwaye igikombe cya Afurika ari kumwe na Zambia mu 2012 ndetse na Côte d’Ivoire mu 2015 ndetse ni we mutoza wenyine wakoze aya mateka.
Gutsinda uyu mukino byafashije ikipe ye kugira amanota atandatu mu gihe Côte d’Ivoire yagumye ku manota atatu. Mu mukino usoza, Maroc izahura na Afurika y’Epfo, naho Côte d’Ivoire ihure na Namibia ku wa Mbere.
Muri uyu mukino, Youssef En Nesyri yatsinze iki gitego cy’ingenzi ku munota wa 23, ahesha Les Lions de l’Atlas itsinzi ya kabiri mu irushanwa ry’uyu mwaka ku mupira yahawe na Nordin Amrabat wabaye umukinnyi w’umukino.
Umunyezamu wa Maroc, Yassin Bounou yakuyemo imipira ibiri ikomeye mu minota itanu isoza igice cya mbere, aho amakipe yombi yaranzwe no gusatirana mu buryo bukomeye.
Serey Die yabonye umupira we ukurwamo n’uyu munyezamu wa Maroc mu gihe mu minota ya mbere y’umukino Sergier Aurier yahinduye umupira nabwo ugakurwamo n’uyu munyezamu, usanga Jonathan Kodjia wawusubijemo ukurwaho na Roman Saiss ku murongo.
Mu gice cya kabiri, umutoza wa Côte d’Ivoire, Ibrahim Kamara, yakoze impinduka akuramo Max Gradel na Jean Michel Seri yinjizamo Maxwell Cornet na Wilfried Bony mbere y’uko na Serge Aurier avamo kubera imvune.
Wilfried Bony yashoboraga kwishyurira Côte d’Ivoire mu minota ya nyuma, uburyo yabonye ku mupira wahinduwe na Bagayoko Mamadou, agateresha umutwe n’umutwe ntibwamuhira kuko wagiye hanze.
Maroc yashoraga gutsinda igitego cya kabiri mu minota y’inyongera, ariko umupira watewe na Naoussair Mazraoui wasimbuye, ugarurwa n’umutambiko w’izamu nyuma yo guherezwa na Hakimi.
Mu wundi mukino wabaye muri iri tsinda, Afurika y’Epfo yatsinze Namibia igitego 1-0 cya Bongani Zungu yigarurira icyizere cyo gukomeza kuko yanganyije amanota atatu na Côte di’Ivoire.
Undi mukino wabaye ejo ni uwo mu itsinda E, aho Tunisia yanganyije na Mali igitego 1-1. Mali yahise ikomeza kuyobora itsinda n’amanota ane mu gihe naho Tunisia igira amanota abiri.
Kuri uyu wa Gatandatu hateganyijwe imikino itatu, aho Maurtania ikina na Angola saa 16:30 mu itsinda E mu gihe Cameroun ihangana na Ghana saa 19:00 naho Bénin ikina na Guinée Bissau saa 22:00 mu mikino ibiri yo mu itsinda F.

Younes Belhanda wa Maroc akurwaho umupira na Jean Michael Seri

Wilfried Zaha yari ku ntebe y'abasimbura ba Cote d'Ivoire

Herve Renard ni we ufite agahigo ko gutwara CAN mu makipe atandukanye

Noussair Mazraoui yahushije uburyo bukomeye muri uyu mukino ku ruhande rwa Maroc

Guelassiognon Sylvain Gbohouo akuramo umupira w'umutwe watewe na Youssef En-Nesyri

Youssef En-Nesyri yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino

Comments