Umupira womuri África y'uburasirazuba uracyari Hasi. Soma nawe inkuru Irambuye

Tanzânia na Kenya zagaragaje umupira wohasi cyane mugikombe cya África! Hagati aho U Burundi na Uganda ziratanga Icyizere urebye umukino zakinnye





Tanzania yatsinzwe ibitego 2-0 na Senegal mu mukino yakozemo amakosa menshi cyane ndetse ntiyigeze ibasha gutera mu izamu n’inshuro n’imwe mu minota 90 y’umukino.
Amakipe ya Kenya na Tanzania ahagarariye akarere ka EAC mu mikino y’igikombe cya Afurika iri kubera mu Misiri,yagaragaje urwego rwo hasi cyane mu mikino y’igikombe cya Afurika bakinnye kuri iki cyumweru aho batsinzwe barushwa cyane.Tanzania yarushwaga cyane ndetse yugarira cyane yatsinzwe ibitego 2-0 na Senegal bya Keita Balde ku munota wa 28 na Krepin Diatta ku munota wa 64.Senegal yateye mu izamu inshuro 9 ku 0 bwa Tanzania.


Indi kipe yasebeje akarere ka EAC ni Kenya nayo yagaragaje urwego rwo hasi cyane mu mikinire kuko yatsinzwe nayo ibitego 2-0 na Algeria,byinjiye mu gice cya mbere bitsinzwe na Baghdad Bounedjah watsinze igitego kuri penaliti ku munota wa 34.iyi penaliti yabonetse nyuma y’aho, Dennis Odhiambo Omino wa Kenya ategeye mu rubuga rw’amahina Youcef Attal.
Algeria yarushaga cyane Kenya yakomeje gusatira bituma ibona igitego cya kabiri ku munota wa 43 gitsinzwe na Riyadh Mahrez nyuma y’uburangare bwa ba myugariro ba Kenya bari hasi.Nubwo ifite Micheal Olunga na Wanyama,Kenya yateye mu izamu inshuro 1 gusa kuri 4 za Algeria.
Uretse Uganda yatsinze RDC ibitego 2-0 kuwa Gatandatu,andi makipe ahagarariye EAC yatsinzwe arushwa cyane uretse Uburundi bwagaragaje ko buri ku rwego rwo hejuru nubwo bwatsinzwe na Nigeria igitego 1-0.
Mu wundi mukino wabaye kuri iki Cyumweru,Maroc yari yahagamwe na Namibia,yagize amahirwe ku munota wa nyuma ku gitego cyitsinzwe na myugariro wa Namibia.



Tanzania na Kenya nta cyizere atanga mu mikino ya AFCON 2019. Tuzakomeza kubashakira andi Makuru ya AFCON 2019 Egypt

Comments