Umuhanzi Tekno yatawe muri yombi azira kubyinana n’abakobwa bambaye ubusa mu muhanda
Umuhanzi uzwi cyane mu gihugu cya Nigeria,Tekno,w’imyaka 26 yatawe muri yombi azira kubyinana n’abakobwa bambaye ubusa hejuru mu modoka yacaga mu mujyi wa Lagos muri Nigeria.
Iyi modoka yari ikikijwe n’ibirahuri inyuma byatumaga abantu bari ku muhanda barangarira aba bakobwa bari bambaye ubusa hejuru bari kubyinana n’uyu muhanzi w’icyamamare .
Polisi ya Nigeria yemeje ko kuri uyu wa Kabiri aribwo yafunze uyu muhanzi ubusanzwe amazina ye nyakuri ari Augustine Kelechi nyuma yo guteza akavuyo mu mujyi wa Lagos kubera kugaragara ari kubyinana n’abakobwa babiri bari bambaye ubusa hejuru,ari kubanyanyagizaho amafaranga .Aba bakobwa 2 nabo bahise batabwa muri yombi.
Tekno uzwi mu ndirimbo nka Pana,Go,Diana n’izindi, amaze igihe ahagaze neza mu muziki ndetse nawe ari mu bahanzi bafatanyije n’umuhanzikazi Beyonce mu ndirimbo ziri kuri Album yatuye Africa.
Tekno yatangaje ko ibi yabikoze ari gufata amashusho ya video atari agamije kwamamaza inzu zikorerwamo ubusambanyi,anasaba imbabazi abafana.
Polisi ya Lagos yavuze ko ibyo Tekno n’aba bakobwa bakoze ari urukozasoni ndetse binyuranyije n’amategeko ariyo mpamvu batawe muri yombi kugira ngo bakorweho iperereza.
Situs Agen Judi
ReplyDeleteSitus Judi Bola
Situs Agen Judi TaruhanPlus Slot Games Casino
Situs Slot Game Online
Agen Slot Casino
Promo New Member
Bonus Harian
Seputar Bonus TaruhanPlus
Prediksi Bola
Berita Bola