Mashami Vincent Yirukanwe muri Equipe y'Amavubi. Soma inkuru irambuye hamwe na tellemews


Umutoza Mashami Vincent ntazakomezanya n’ikipe y’igihugu Amavubi




Nyuma yaho umutoza Mashami Vincent muri Kanama 2019,yari yahawe ikipe y’igihugu nk’umutoza w’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu, amakuru ariho ubu ni uko Minisiteri ya siporo irimo gushakisha umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi uzamusimbura.
Mashami Vincent yari amaze iminsi atoza iyi kipe y’Igihugu, gusa umusaruro we ntiwashimwe ngo abe yagumana nayo. Vincent yari yahawe inshingano eshatu yagombaga kugeraho kugirango ashobora kuba yagumana iyi kipe y’igihugu idahagaze neza magingo aya.

Nubwo uyu mutoza yashoboye kugera kuri ebyiri muri zo harimo kugeza Amavubi muri CHAN ndetse no mu cyiciro gikurikira cyo gushaka itike y’igikombe cy’isi, inshingano zanyuma yari yahawe ntiyazigezeho kuko yasabwaga kubona amanota ane mu mikino ibiri yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’umwaka utaha wa 2021, ariko birangira atabigezeho kuko Amavubi afite 0-6.
Uyu musaruro ndetse n’uwabanje bikaba bitaranyuze Minisports na Ferwafa, aho amakuru avuga ko uyu mutoza byamaze gutangazwa ko atazakomezanya n’Amavubi, ndetse ko hatangiye gushakishwa umusimbura nkuko umwe mu bakora muri Minisporst yabitangarije FunClub dukesha iyi nkuru.
Ati: “Ni byo rwose byararangiye Mashami ntabwo akiri umutoza w’Amavubu. Kuri ubu hari gushakishwa umutoza wo kumusimbura ndetse Ferwafa yarangije kubitangarizwa. Hari n’igitekerezo ko bazana umutoza udahoraho akajya atoza Amavubi ari uko hari imikino”.
Uyu yatangaje ibi mugihe nta gihe gishize umunyamabanga wa Ferwafa Uwayezu Regis atangarije itangazamakuru ko ibijyanye n’umutoza bizemezwa vuba, mu gihe ubuyobozi bwa Minisports buciye muri diregiteri wa siporo Guy Didier Rurangayire bari batangaje ko ibijyanye na tekinike ahanini bikurikiranwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru.
Umutoza mushya w’Amavubu utegerejwe, azakirizwa akazi gakomeye karimo imikino y’amajonjora yo gushaka itike yerekeza muri Qatar mu gikombe cy’isi, aho u Rwanda ruzamenya itsinda ruherereyemo tariki ya 21 Mutarama, mu gihe imikino nyirizina izatangira gukinwa muri Werurwe uyu mwaka.
Aha kandi, Amavubu akaba azakina irushanwa rya CHAN rizabera muri Cameroon muri Mata uyu mwaka, aho tombola y’uko amatsinda azaba ahagaze izakorwa tariki ya 17 Gashyantare 2020.
Mashami Vincent muri Kanama 2018 yari yabaye umutoza wa 10 wahawe Amavubi nyuma ya 2010, aho mu gihe cye yatoje ikipe y’igihugu imikino 13 ashobora gutsindamo ine harimo umwe wa gicuti yahuriyemo na Congo Kinshasa, anganya ine harimo uwa gicuti wa Tanzania mu gihe indi itanu yaje kuyitakaza.

Comments