=INAMA Y'UMUNSI// KURIKIRANA NEZA UBURYO DIRECTUER YAKORESHEJE INAMA AGAFASHA ABANYESHURI MUBUZIMA BWABO BWA BURIMUNSI. INAMA YUMUNSI KURI TELLEMEWS


INAMA Y'UMUNSI

IMPANO YUJE IMPAMBA Y'IMPANURO MU BATO

BATOZWA!
.
Muri iki cyumweru gishize umuyobozi
w'ikigo yatumije abakozi mu nama.
Harimo rero abakobwa
babiri baje bambaye imyenda
yagaragazaga ibice
byinshi by'imibiri yabo.
Mbere yo gutangiza inama,
umuyobozi arabahamagara abajyana
mu biro bye maze abasaba kwicara
gato.
.
Ni uko ababwira ibintu bikomeye
batazibagirwa mu buzima bwabo.
Yarabitegereje mu maso maze
arababwira ati: ''Bavandimwe rero,
ndashaka kubibutsa ko mu bintu
byose Imana yaremye hano ku isi.
Ibifite agaciro kanini, yagiye ibishyira
ahantu hiherereye kandi kenshi
bikanasaba imbaraga cyangwa
kwiyuha icyuha ngo ubigereho
cyangwa se ubibone''.
.
Arakomeza ati:
- ''Muzi diyama ukuntu ihenda? Ni he
abantu bayisanga? Bisaba gucukura
cyane mu butaka kugira ngo
uyigereho ntabwo itoragurwa.''
.
- ''Amasaro abantu batakisha
bakaberwa muzi ahantu aturuka ?
Bisaba kwibira hasi mu nyanja aho
aba atwikiriwe mu ndiba. ''
.
- ''Mujya muzirikana aho zahabu
ituruka? Zahabu ituruka mu nda y'isi,
aho bisaba gucukura no kuyungurura
ukabira icyuya kugira ngo uyigereho.''
.
Amaze kubabwira atya arakomeza ati:
''Imibiri yanyu si ibikinisho kandi ifite
agaciro gahebuje cyane karenze
diyama, amasaro ndetse na zahabu.
.
Ni yo mpamvu rero ikwiye kubahwa
ntimuyigaragirize umuhisi n'
umugenzi kuko burya: Agapfundikiye
gatera amatsiko.''
Namwe rero nimuramuka ubwo
bukungu bwanyu mububitse kure nk'
uko diyama na zahabu biba biri kure.
Ibigo byemewe bizazana
ibyangombwa byemewe kandi
binafate igihe kugira ngo bibashe
kwegukana ubwo bukungu.
.
Mbere na mbere, bizabanza bishake
guverinoma (government) baganire iyi
ikaba ari "IMIRYANGO YANYU
MUVUKAMO" hanyuma basinyane
amasezerano yo kwemererwa
gucukura hano bikaba ari
"UGUSHYINGIRWA BYEMEWE" hanyuma
bizabashe gucukura nta kibazo ibi
akaba ari "UMUBANO WEMEWE
W'ABASHAKANYE"
.
Ariko rero nimushyira ubukungu
bwanyu ku karubanda mukabutegeza
abahisi n'abagenzi, muzikururira
abacukuzi b'abamamyi baza kwiba.
Buri wese azababonerana bityo
habure ikigo na kimwe cy' umwuga
cyifuza kuba cyahatanira isoko ryo
kubegukana.
.
ISOMO:
Dufashe abagore bacu, abakobwa
bacu ndetse na bashiki bacu kwibuka
kwambara neza no gutekereza ku
myambarire mu gihe tugiye ahantu
hatandukanye!!!
.
N B Niba ububutumwa bugukoze k'umutima gira
icyo ubwira
hanyuma wibuke gukanda like na Share kuri www.tellemews.blogspot.com

Comments