Sadake azayobora Rayon Sport imyaka igera kuri Ine Adasimbuwe


Munyakazi Sadake agizwe umuyobozi nurwego rwigihugu rushinzwe imiyoborere RGB. Azayobora Rayon Sport imyaka ine yose

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwemeje ko Munyakazi Sadate ari we muyobozi uhagarariye Rayon Sports mu mategeko nubwo we na Komite Nyobozi ayoboye, bari baherutse guhagarikwa n’Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango Rayon Sports.
Tariki ya 14 Gicurasi 2020 nibwo Ngarambe Charles yandikiye RGB avuga ko ari we Muyobozi uhagarariye Umuryango (Association) Rayon Sports mu mategeko bityo inyandiko zisinywaho n’Umuyobozi wa Rayon Sports FC (Munyakazi Sadate) mu izina ry’Umuryango, zitahabwa agaciro.
Ku wa 22 z’uku kwezi, Munyakazi Sadate na we yandikiye uru rwego, avuga ko ari we muyobozi wemewe mu mategeko kuko urwego Ngarambe Charles avuga ko ayoboye, rutakiri muri Rayon Sports kuva tariki ya 22 Ukwakira 2017.
Ku wa Gatanu, tariki 29 Gicurasi 2020, nibwo byamenyekanye ko RGB yanzuye ko Munyakazi Sadate ari we uhagarariye Rayon Sports mu mategeko nk’uko umwe mu bakozi b’uru Rwego rw’Igihugu yabitangarije IGIHE.
Yagize ati "Munyakazi Sadate ni we uhagarariye Rayon Sports mu mategeko, abandi ntibemewe.’’
Ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports yari yatangaje ko Munyakazi Sadate na Komite Nyobozi ayoboye, bahagaritswe kubera amakosa bakoze mu buyobozi bamazeho amezi 10, ndetse basimbuzwa abagabo barindwi bari mu Kanama Ngishwanama.
Icyo gihe, Munyakazi Sadate yabwiye IGIHE ko abo bamuhagaritse atabazi ndetse nta bubasha babifitiye kuko kuva mu Ukwakira 2017, Rayon Sports ifite Komite Nyobozi imwe yatowe n’Inama y’Inteko Rusange y’abanyamuryango ba Rayon Sports tariki ya 14 Nyakanga 2019, isimbuye komite yari ikuriwe na Muvunyi Paul.

Comments